Ibihe by'akanda mu Rwanda :

Muri Gashogoro no mu itumba hakunda kuba akanda, icyo gihe imyaka iba imaze gukendera.

Kurya ibijumba bitagira igishyimbo abenshi bibagwa nabi, kandi ni koko, nta bitunga umubiri bihagije bifite.

Uhorera bene ibyo biryo aba yigabije bwaki, umubiri wose ugahisha ugafobagana.

Ari yo bamwe bita irungu abandi bakayita uruzingo.

Muri Gashogoro ibishyimbo biba ari bike, abantu bagatungwa n’umushogoro barisha umutsima w’amasaka; iyo bayafite. Ubwo abanyamafaranga bo bagana isoko bagahaha indi myaka.

Naho mu itumba imvura ntiva ku muryango, ikabuza abahinzi kwikorera, ubuzima bukabugariza, inkwi zikaba ingume, n’ufite ibyo ateka ntabone icyo abitekesha.

Icyakora icyo gihe ubwatsi buba buriho, amatungo akarisha maze agashisha.

Hakaba rero amata menshi. Intoki nazo zirera, ibitoki biribwa bikaba byinshi ariko ugasanga uburisho bubuze.

Hari n’abavuga ko mu mpeshyi na ho haba akanda.

Amasaka aba amaze gusarurwa ariko ibishyimbo bikaba bike.

Ibijagasha basaruye muri Kamena biba bimaze gushira kandi akenshi ngo baba barabimariye mu itonora.

Ariko icyo gihe ikawa n’ibitoki biba byeze bakabona amafaranga bahahisha.

Amasaka akabarasira, abashoboye bagahekenya impengeri.

Ni byiza guteganyiriza ibyo bihe by’akanda, uhinga byinshi kandi binyuranye, ukirinda kwaya imyaka cyangwa kuyimarira mu isoko.